Uruvu
| Uruvu | |
|---|---|
| Trioceros rudis hafi y'Ikirunga cya Karisimbi mu Rwanda | |
| Scientific classification | |
| Kingdom: | Animalia |
| Phylum: | Chordata |
| Class: | Reptilia |
| Order: | Squamata |
| Infraorder: | Acrodonta |
| Family: | Chamaeleonidae Rafinesque, 1815 |
Uruvu (izina ry'ubumenyi: Chamaeleonidae; mu Gifaransa caméléon, mu Cyongereza chameleon) ni umuryango w'ibikururanda. Uruvu ruba cyane cyane muri Afurika no muri Madagasikari.
Uruvu ruzwi kubera ko ruhindura ibara ry'uruhu. Rufite kandi ururimi rurerure n'amaso areba mu byerekezo bibiri icyarimwe.
Imiterere
[Hindura | hindura inkomoko]
Hari amoko arenga 150 y'uruvu.[1] Amoko menshi aba muri Afurika no muri Madagasikari. Andi aba muri Aziya no mu Burayi.[1]
Uruvu rufatisha umurizo ku mashami y'ibiti. Ibirenge byarwo bifite amano agabanyijemo amatsinda abiri. Ayo mano arufasha kugundira amashami.[1]
Amaso y'uruvu ahindukira buri rimwe ukwaryo. Uruvu rushobora kureba mu byerekezo bibiri icyarimwe.[2][1]
Ihinduka ry'ibara
[Hindura | hindura inkomoko]Uruvu ruhindura ibara ry'uruhu bitewe n'amarangamutima yarwo, nk'uburakari cyangwa ubwoba. Ibara rihinduka kandi bitewe n'urumuri, ubushyuhe n'ubuhehere.[2]
Abantu benshi batekereza ko uruvu ruhindura ibara kugira ngo rwisanishe n'aho ruri. Ubushakashatsi bwerekana ko atari ko biri.[2]
Imirire
[Hindura | hindura inkomoko]Uruvu rurya cyane cyane udukoko, nk'inzige. Amoko manini arya kandi inyoni nto.[1]
Uruvu rufata umuhigo rukoresheje ururimi. Ururimi rwarwo rushobora kureshya n'inshuro ebyiri z'uburebure bw'umubiri.[2]
Imyororokere
[Hindura | hindura inkomoko]Amoko amwe y'uruvu atera amagi. Amoko mato atera amagi hagati ya 2 na 4. Amoko manini ashobora gutera amagi 80 kugeza ku 100.[2]
Andi moko abyara ibyana bizima. Ubwoko bumwe bushobora kubyara ibyana bigera kuri 30 nyuma y'amezi ane kugeza kuri atandatu.[2]
Inyandiko
[Hindura | hindura inkomoko]Ihuza ryo hanze
[Hindura | hindura inkomoko]- Amafoto y'uruvu kuri Wikimedia Commons